Kinyarwanda
School Year 2022-2023
Babyeyi namwe murera abana byemewe n'amategeko,
Itegeko riteganya ko buri munyeshuri agomba gutsinda (ESSA) ni ryo tegeko ngenderwaho mu burezi rigenga amashuri ya leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iri tegeko rigena ko amashuri ari yo afite mu nshingano imyigire n'imitsindire by'abanyeshuri. Nk'uko iri tegeko ribiteganya, uturere twose n'amashuri yose bitegetswe koherereza ababyeyi amatangazo menshi kandi anyuranye ajyanye naryo buri mwaka. Aya matangazo agamije kubagezaho uburenganzira n'inshingano byanyu nk'ababyeyi ndetse na gahunda zikurikizwa muri iki gihe mu mashuri yacu.
Muri iyi bahasha murasangamo amatangazo menshi agenewe umubyeyi. Ntabwo ari ngombwa kuyashyiraho umukono kandi nta n'ubwo agomba gusubizwa ku ishuri. Ni amatangazo agenewe umubyeyi gusa.
Niba ufite ikibazo ku itangazo iryo ariryo ryose, urasabwa kureba buri tangazo ukwaryo kugirango umenye uburyo bunoze bwo kutubona.
Madamu Jennifer Darigan
Umuyobozi wa gahunda ku rwego
rw'akarere no ku rwego rw'intara
muri Lewiston Public Schools